Minisitiri Ingabire Paula yasabye urubyiruko guhangira Afurika tekinoloji aho gutegereza iy’ahandi
Minisitiri w’Ikoranabuhanga no Guhanga Ibishya, Ingabire Paula, yabwiye urubyiruko rwitabiriye inama ya “Africa Expects Youth Series” ko tekinoloji atari iy’abaherwe, bityo ko n’Abanyafurika bakwiriye guhaguruka kabayibyaza umusaruro.
Yabivuze kuri uyu wa Gatandatu ku nshuro ya kabiri y’ibiganiro by’urubyiruko byiswe ‘Africa Expects Youth Series’.
Inama ya “Africa Expects Youth Series” yateguwe ku nshuro ya kabiri n’umuryango uharanira Ubwigenge, Agaciro n’Iterambere bya Afurika (Pan African Movement, PAM) Ishami ry’u Rwanda, yibanda ku ruhare rw’ikoranabuhanga no guhanga udushya mu rugendo rugana Afurika yifuzwa.
Ni inama ihuriza hamwe urubyiruko rwo mu bihugu bitandukanye by’Afurika n’inararibonye zo kuri uwo mugabane, hagamijwe kuzamura ubushobozi bw’urubyiruko no kurukangurira kugira uruhare mu iterambere rya Afurika.
Kuri iyi nshuro, iyi nama yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga. Yitabiriwe n’urubyiruko rutandukanye ruri hirya no hino muri Afurika y’Uburasirazuba, umutumirwa wavuye muri Afurika Yunze Ubumwe ndetse na Minisitiri Paula Ingabire.
Minisitiri Ingabire yashishikarije urubyiruko guhanga udushya bagakora tekinoloji yabo aho guhora bahanze amaso tekinoloji zakozwe n’abandi.
Yagize ati “Tekinoloji ntabwo ari iya abaherwe gusa. Twakabaye twibaza icyo twakikorera aho kwibaza icyo turi gukorera Afurika, kuko Afurika nitwe.”
“Dukeneye kuva mu cyiciro cy’abakoresha tekinoloji tukajya mu cyiciro cyo gukora tekinoloji yacu tukanayiteza imbere. Reka twishimire ko twatsinzwe, ariko mu gutsindwa niho twigira, tukanahanga udushya. Ndasaba buri wese gukora ibintu mu buryo butandukanye”.
Komiseri w’urubyiruko muri PAM Rwanda, Shyaka Michael Nyarwaya, yasabye urubyiruko gushyira umutima kuri Afurika bagakoresha imbaraga zabo mu gutuma uyu mugabane utera imbere.
Ati “Ndashishikariza urubyiruko bagenzi banjye b’Abanyafurika gukoresha ubwonko bwacu, umutima n’imbaraga mu guteza imbere umugabane wacu binyuze mu ikoranabuhanga no guhanga udushya.”
Nyarwaya kandi yashimiye Perezida wa Repubulika, Paul Kagame n’Umuyobozi Mukuru wa PAM Rwanda, Musoni Protais, uruhare bagira mu gukomeza kuyobora urubyiruko no kuruha inama.
Abatanze ibiganiro muri iyi nama, baturuka mu bihugu 13 byo mu Burasirazuba bwa Afurika birimo Mozambique, Tanzania, Kenya, Burundi, Zimbabwe, Malawi, Zambia, Ethiopia, Ibirwa bya Maurice, Uganda n’u Rwanda.
Dr. Dario Abdula Camal wari uhagarariye Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, yagarutse ku ruhare rw’iyi nama mu guha urubuga urubyiruko rw’Afurika, no kurufasha kwagura ubumenyi rufite mu bijyanye n’iterambere ry’uyu mugabane, ndetse no kubibutsa inshingano bafite zo gukemura ibibazo bya Afurika, kugira ngo izabashe kugera ku cyerekezo yihaye cya 2063.
Yagize ati “Afurika yunze Ubumwe ifata iyi nama nk’urubuga rw’ingirakamaro ku rubyiruko rwo kuri uyu mugabane[…] iyi nama ni inzira ifasha urubyiruko kwiyungura ubumenyi ku byerekeranye n’Afurika twifuza.”
“Urubyiruko rugomba kumva neza no kugira ubushake bwo gufasha Afurika kugera ku cyerekezo 2036, binyuze mu kuyimenyekanisha, no kuyikundisha abandi ndetse no gusangiza amakuru bagenzi babo, kimwe no gukosora amakosa ayirimo uyu munsi.”
Dr. Dario kandi yahamagarayiye abayobozi ba Afurika ndetse na Komisiyo y’Afurika Yunze Ubumwe gushyigikira iyi porogaramu bakumva ndetse bakanashyigikira abakiri bato, babashyira mu nzego zifata ibyemezo, cyane cyane ibigira ingaruka ku buzima bwabo.
Pan African Movement ivuga ko kuva aho yatangiriye gutegura iyi nama ya “Africa Expects Youth Series”, byagaragaye ko imyumvire y’urubyiruko igenda ihinduka, rukabaho rutekereza ruti “Ubundi Afurika integerejeho iki?” ibintu bituma rushishikarira gukora cyane rufite intumbero yo guteza imbere Afurika.
Ikindi kandi ngo ni uko bituma hubakwa isangano rihuriwemo n’abaturuka mu bihugu bitandukanye bya Afurika, bigatuma bahuriza ku cyerekezo kimwe n’intumbero imwe, ibyo bikazatuma mu gihe kizaza Afurika izaba ifite abayobozi bareba icyerekezo kimwe bahuje.
Yanditswe na Igihe.
In line with the Government of Rwanda’s broader vision to increase electronic payment transactions to 80% (NST1) and to use payment…
The Government of Rwanda through RISA has launched a Performance-Based Grant Programme for the Entrepreneurial Support Organization (ESO) consisting…
Introduction
The Rwanda Innovation Fund is a venture capital fund that aims to invest in tech-enabled startups in
Rwanda and the rest of Africa. The…
On Wednesday 23rd March 2023, The Minister of ICT and Innovation Paula Ingabire accompanied by the Minister of State in charge of Primary and…
Kigali, Saturday 4th March 2023, the first-ever edition of FIRST LEGO League (FLL) in Rwanda has successfully concluded, with over 350 students…
Dear stakeholders, as modified and completed by article 2 of the Law n° 40/2016 of 15/10/2016 modifying and complementing Law n° 37/2012 of 9/11/2012…
The Government of Rwanda, through the Ministry of ICT and Innovation and Rwanda Development Board (RDB), together with UNDP Rwanda, organized Hanga…
Hanga Pitchfest is back for its second edition. The competition that attracted over 400 applications in 2021 is accepting applications from qualifying…
The Ministry of ICT and Innovation, the Ministry of Environment, and the Rwanda Utilities Regulatory Authority (RURA), together with partners and…