Amabwiriza ya MINICT akangurira abaturage kwitwararika kugira ngo hirindwe ikwirakwizwa rya Covid-19
Icyorezo cya Covid-19 cyazanye impinduka mu mibereho ya buri munsi ndetse no mu mikorere isanzwe. Iki cyorezo cyagaragaje bidasubirwaho amahirwe yo gukoresha ikoranabuhanga muburyo buhoraho. Kuba harorohejwe ingamba kuri gahunda ya Guma mu rugo, turasabwa kwitwararika kugira ngo hirindwe ikwirakwizwa rya Covid-19, by’umwihariko:
1) Twirinda inama zihuza abantu imbonankubone, ahubwo zigakorwa mu buryo bw’iyakure (video conference) n’ubundi buryo bushoboka hifashishijwe ikoranabuhanga.
2) Gukoresha imeyili (e-mail) mu koherereza no guhererekanya inyandiko; haba hagati y’abantu ku giti cyabo cyangwa ibigo bitandukanye. Guhererekanya inyandiko mu ntoki bikwiye kwirindwa.
3) Gukoresha imikono y’ikoranabuhanga ikozwe mu mibare (digital signatures) kugirango turesheho kubungabunga umutekano w’ubutumwa koranabuhanga (electronic messages), byaba gusinya inyandiko z’umuntu bwite cyangwa iz’ibigo bakorera (ibyigenga cyangwa ibya Leta). Ukeneye gusaba, kwiyandikisha, no guhabwa imikono ikoze mu mibare bikorwa n’Urwego rwa Leta rubifitiye ububasha (www.govca.rw). Uwakenera andi makuru cyangwa ubufasha, yabariza kuri
4) Kugira ubwirinzi ku bijyanye n’umutekano w’ikoranabuhanga hakitonderwa ibi bikurikira:
a) Gukoresha neza ijambobanga ibanga ry’urufunguzo (password): Ntuzigere na rimwe ugira uwo ubwira ijambobanga ryawe.
b) Kwitondera gukoresha imirongo ya murandasi cyangwa interineti rusange (wi-fi): Kudakoresha enterineti rusange iyo ari yo yose ubonye cyangwa iyo utizeye.
c) Kudafungura emeyili, imbuga za interineti, cyangwa inyandiko zoherejwe n’umuntu utazi cyangwa ahantu utizeye.
d) Kurinda neza umutekano w’amakuru: Ntukagire uwo umenyesha amakuru yawe bwite cyangwa ay’umuntungo wawe binyuze muri imeyili cyangwa urubuga rwa enterineti bicyemangwa.
e) Gukoresha ibikoresho by’ikoranabuhanga bifite antivirusi ikora neza.
f) Kubika inyandiko mu ikoranabuhanga mu muburyo, butandukanye, bwizewe kandi burambye, nibura bigakorwa rimwe buri munsi.. Mugihe uramutse uziburiye hamwe wazibonera ahandi.
5) Kwifashisha uburyo bw’ikorabuhanga mu bucuruzi, guhaha no gutwara ibya bakoresheje uburyo bw’ikoranabuhanga ku mbuga za enterineti zizewe.
6) Kwishyurana bakoresheje uburyo bw’ikoranabuhanga haba mu gutwara abantu n’ibintu, resitora, serivisi z’ubuvuzi no guhaha bisanzwe. Abacuruzi bose barasabwa kwemera kwishyurwa hakoreshejwe uburyo bw’ikoranabuhanga; uburyo bwo gukoresha telefoni cyangwa ikarita za banki, bigasimbura guhererekanya amafaranga mu ntoki.
7) Ikiguzi cyo kohereza no kubikuza cyasabwaga abantu mu gihe cyo kwishyurana mu buryo bw’ikoranabuhanga, cyavanyweho. Umucuruzi wese waka amafaranga yo kubikuza akwiye kumenyekanishwa kuri nimero ya telefoni itishyurwa: 3988
8) Mu rwego rwo kwirinda amakuru y’ibihuha, cyane cyane ibyerekeye Covid-19 mu Rwanda, abaturage barasabwa gushakira amakuru yizewe kumbuga zikurikira:
a) Urubuga rwa enterineti: https://www.gov.rw/koronavirusi
b) Kohereza ubutumwa bwa WhatsApp kuri nimero ya telefoni +250788202080
c) Urubuga rwa Twitter ya Minisiteri y’Ubuzima: @RwandaHealth
9) Kwifashisha imirongo ya telefoni ikurikira kubufasha butandukanye bukenewe:
|
| Serivisi z’ubutabazi | Umurongo wo kwifashisha |
| Gutanga amakuru ku muntu ufite ibimenyetso bya Covid-19 | 114 | |
| Gutanga amakuru ku ihungabana iryo ari ryo ryose | 112 | |
| - Ihohotera rishingiye ku gitsina - Ibyaha bihungabanya umutekano w’abana ku ikoranabuhanga - Ihohotera iryo ari ryo ryose | 116/3512 (RIB) 112 (Police) 2560/5798 (MIGEPROF/GMO) | |
| Ibibazo n’inyunganizi bijyanye na enterineti, serivisi, ihererekanywa ry’amafaranga kuri telifoni no gutwara abantu n’ibintu. | - 100 (Ibigo by’itumanaho) - 3988 (RURA) - 2222 (Gutwara abantu n’ibintu) |
In line with the Government of Rwanda’s broader vision to increase electronic payment transactions to 80% (NST1) and to use payment…
The Government of Rwanda through RISA has launched a Performance-Based Grant Programme for the Entrepreneurial Support Organization (ESO) consisting…
Introduction
The Rwanda Innovation Fund is a venture capital fund that aims to invest in tech-enabled startups in
Rwanda and the rest of Africa. The…
On Wednesday 23rd March 2023, The Minister of ICT and Innovation Paula Ingabire accompanied by the Minister of State in charge of Primary and…
Kigali, Saturday 4th March 2023, the first-ever edition of FIRST LEGO League (FLL) in Rwanda has successfully concluded, with over 350 students…
Dear stakeholders, as modified and completed by article 2 of the Law n° 40/2016 of 15/10/2016 modifying and complementing Law n° 37/2012 of 9/11/2012…
The Government of Rwanda, through the Ministry of ICT and Innovation and Rwanda Development Board (RDB), together with UNDP Rwanda, organized Hanga…
Hanga Pitchfest is back for its second edition. The competition that attracted over 400 applications in 2021 is accepting applications from qualifying…
The Ministry of ICT and Innovation, the Ministry of Environment, and the Rwanda Utilities Regulatory Authority (RURA), together with partners and…